Abamunzwe n’ingengabitekerezo, Kwibuka muri Covid-19…Ikiganiro na Dr Bizimana

  • 5 months ago
Kuva tariki 7 Mata buri mwaka, Abanyarwanda bifatanya n’Isi yose gutangira icyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko baremwe.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ariko by’umwihariko mu Rwanda, kwibuka biteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse mu 2016, hagiyeho itegeko ryihariye rigenga uwo muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG itangaza ko n’ubwo hategerejwe icyemezo cy’abagize Guverinoma ku bijyanye n’uburyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa, imyiteguro ijyanye no kubikora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 igeze kure.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yagarutse ku bijyanye n’uburyo buteganywa gushyirwaho ibyo bikorwa byose byakorwamo, abagaragaraho ibikorwa by’ingengabitekerezo mu bihe byo kwitegura kwibuka n’ibindi



Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda

Recommended