Isura y’imihanda ya Kigali irimo kubakwa mu myiteguro ya CHOGM
  • 4 months ago
Ubwo u Rwanda rwemererwaga kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, imwe mu ngamba zafashwe harimo kongera imihanda, hagamijwe kugabanya umuvundo wakunze kubaho mu gihe Kigali yakiriye abannyacyubahiro benshi.

Ni inama yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka, ariko iza kwimurirwa umwaka utaha kubera icyorezo cya COVID-19, cyanadindije imyiteguro kuko hari igihe abaturage basabwe kuguma mu rugo, ku buryo n’ibikorwa by’ubwubatsi bw’imihanda mu myiteguro, nabyo byadindiye.

Magingo aya imihanda yagombaga kubakwa irimo kurangira, ku buryo mu mwaka utaha inama izaba ibikorwa byose byaramaze kujya ku murongo.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest, aheruka kubwira IGIHE ko uretse kurogoya inama, icyorezo cya Covid-19 cyanarogoye imyiteguro yayo mu buryo bwo kubaka imihanda.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda #CHOGM
Recommended