Induru mu buzima bwa Kigeli V Ndahindurwa, ibya Benzinge n'intambara mu gutabariza kwe

  • 5 months ago
Kigali V Ndahindurwa niwe Mwami wa nyuma w’u Rwanda, umunsi nk’uyu mu 2016 nibwo inkuru yakwiriye hose ko yatanze aguye ishyanga, nyuma y’igihe kinini yingingwa ngo atahuke akanga mu gihe yari yarateguriwe inzu nziza i Nyanza, amafaranga yo kumutunga, imodoka n’ibindi.

Ni umwami ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari muri bake bimye bakiri bato, akajya ku ngoma ku bwa burembe kuko Abakoloni b’Ababiligi batashakaga ko u Rwanda rugira undi mwami nyuma y’umuvandimwe we Mutara III Rudahigwa wari umaze guterwa urushinge agatangira i Bujumbura.

Ni we mwami wa mbere mu mateka y’u Rwanda watanze, maze agakurikizwa induru, u Rwanda n’Abanyarwanda bari bazwiho kugira ibanga bakiha amenyo y’abasetsi iyo mu nkiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nibura hejuru y’icya kabiri cy’ubuzima bwe, yakimaze mu buhungiro hanze y’u Rwanda, ibintu bitigeze bibaho ku bandi bami bose bategetse iki gihugu cy’amata n’ubuki.

Ubuzima bwe bwose bwarimo urunturuntu, guhera ku munsi wa mbere mu buto bwe, yimitswe Ababiligi batamushaka, bamuhigira ko bazamwica, umunsi atanga nabwo umugogo we wamaze amezi atatu mu manza, haburanwa aho agomba gutabarizwa.

Uyu mwami yamaze imyaka 55 mu buhungiro, yabanaga n’uwahoze ari umukarani we, Boniface Benzinge. Amaze gutanga, Benzinge na Emmanuel Bushayija, Kigeli yari abereye se wabo n’abandi bake babaga hanze y’igihugu, banze ko umugogo we ucyurwa ngo utabarizwe mu Rwanda.

Uyu mwami yavukiye i Kamembe, icyo gihe se yari mu buhinzi nyuma y’uko Abakoloni b’Ababiligi bari bamuciye mu gihugu. Mbere y’uko mukuru we Rudahigwa atanga, yari yaravuze ko Ndahindurwa Jean Baptitse ariwe uzamusimbura, ndetse amubwira ko namara kwima ingoma, yazakorana na Pasiteri Ezra Mpyisi akamubera umujyanama.

Mpyisi yari mukuru kuri Ndahindurwa, kuko amurusha imyaka 15, amuzi neza kuko yakuze amubona, yari azi imyitwarire ye n’ibindi byose. Mu kiganiro na IGIHE, uyu mukambwe w’imyaka 98, yavuze ko Kigeli yize i Butare, ari umusore w’umuhanga cyane, wanakomoweho imvugo ngo aho ‘Kwica Gitera, wakwica ikibimutera’.

Ngo rimwe Umwami Rudahigwa yigeze kurambirwa no kubona uburyo Gitera wari umugaragu w’Abakoloni yirirwa atuka ubwami, afata umwanzuro wo kujya kumureba ngo amuhane ikibyimbye kimeneke. Icyo gihe ngo yashakaga guha isomo Gitera ku buryo Ababiligi barakara maze Abanyarwanda bakabavunira umuheto! Ngo Rudahigwa yagiye i Butare, ahageze ahamagaza Ndahindurwa arahamusanga baraganira.

Ati “Aramubwira ati ibya Gitera bite? Undi ati ni nk’uko asanzwe aracyatukana. Ati ubu rero naje turwane n’Ababiligi, nje gukubita igikoresho cyabo. Kigeli yari agasore, aramubwira ati Nyagasani wabaye ute? Ati oya. Niho bavanye imvugo ngo aho gukubita Gitera ukubite ikibimutera. Aramubwira ati niba ari ugukubita, fata imodoka ujye i Bujumbura ukubite Umutware w’u Rwanda n’u Burundi, yari Umubiligi, fata imodoka ujye i Kabgayi ukubite Perraudin ariko Gitera ararengana.”

Ibi Mpyisi abisobanura neza nk’ibyabaye ejo hashize, kuko yari Umujyanama w’Umwami ndetse yari mu Nama Nkuru y’Igihugu.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda #KigeliVNdahindurwa

Recommended