Kwicirwa umuryango, kwambara ibitenge ari umugabo: Umutima ukomeye wa Mvano warokotse ibitero bya FDLR

  • 4 years ago
Imyaka 26 irashize bamwe mu basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bagiye bisuganyiriza ngo bagaruke guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Amazina yagiye ahinduka ariko ingengabitekerezo yari imwe, yo kubuza u Rwanda amahwemo, kugeza ku izina rya nyuma bafashe bagikoresha n’ubu rya FDLR.

Nubwo intego nyamukuru yo kugaruka ku butegetsi i Kigali ku ngufu isa n’iyabananniye kuyigeraho, abagize FDLR guhera mu myaka ya 1997 bagiye bagaba ibitero mu bice bihana imbibi na RDC, bigatwara ubuzima bwa bamwe abandi bagakomereka, ariko ingabo z’u Rwanda zikabarusha imbaraga zikabasubiza inyuma.

Nsabimana Mvano Etienne ni umwe mu bazahariye cyane mu bitero shuma FDLR yagiye igaba mu mirenge yo mu karere ka Rubavu, ihana imbibi na RDC.

Uyu mugabo amaze imyaka isaga 14 ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu mirenge itandukanye cyane cyane ihana imbibi na RDC, ari nayo FDLR inyuramo ije kugaba ibitero.

Mvano usigaye uyobora umurenge wa Busasamana, yagabweho ibitero na FDLR inshuro nyinshi, ari we bwite bashaka ariko akabirokoka, kugeza ubwo bishe nyina na murumuna we ngo barebe ko yakwemera kubayoboka, ariko akabatsembera.

FDLR yigeze kujya kumuhiga acikishwa n’abaturage bamutije ibitenge akagenda ameze nk’umugore, ubundi baje mu rugo rwe basanga yajyanye n’ikipe ya Etincelles FC gukina mu mujyi wa Kigali.

Recommended